Igitero cya Rwategana
Iyi ntambara hagati yabaye hagati y’u
Rwanda n’u Burundi bwo Gahindiro Yuhi IV yari amaze gutanga asimbuwe n’
umuhungu we Mutara III Rwogera. Icyo gihe u Rwanda ruyoborwa na nyina wa Rwogera
Nyiramavugo Nyiramongi wari umugabekazi, ariko yitirirwa Rwogera kuko ariwe
wari Umwami.
Nyiramavugo ni we watanze itegeko ryo kurinda inkiko
ku buryo bukomeye ubwo umutasi we Ruhiso yamuburiraga ko u Burundi bugiye
gutera u Rwanda, banze kubyemera kuko yari amaze iminsi avuga itera ry’u
Burundi ntiribe, ararira. Nyiramavugo ni ko kubona ko bikomeye yitegura
intambara.
Icyo gihe Abarundi bari bateguye gutera u Rwanda
banyuze ku mipaka yise, uhereye mu Bugesera ukagera mu Bugarama, dore ko mu
gihe abanyarwanda bari mu cyunamo cy’amezi ane bo bari bahugiye mu kurunda
urufunzo mu Kanyaru ngo bazabone aho bambukira. Byarangiye rero u Rwanda
rukubise Abarundi inshuro rutsinda iyi ntambara.
Inkomoko y’iri zina rya Rwategana, ngo ubwo ingabo z’u
Rwanda zajyaga gutega iz’Abarundi, zahuye n’impunzi zihunze izo ngabo ariko ngo
zikaba zarimo igishegu. Ingabo z’u Rwanda zihera ko zigabaza aho iz’u Burundi
ziherereye, igishegu aho gusubiza ikibazo, kiti dusize rwategana (ari byo
kuvuga ngo gisize banigana), maze abazirikanyi bafata iryo jambo rya nyuma aba
ari ryo bitirira igitero.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire