Amateka

TUMENYE IMPAMVU YATUMYE NSIBURA ATERA NDAHIRI II CYAMATARE

AMATEKA YA NSIBURA(UBUNYANBUNGO)

Nsibura-Nyebuga yari Umwami w’ i Bunyabungo akaba uwa Murira-Muhoyo. Yari yaravukiye mu Bugesera aho nyina yaje amutwite azanyweho umunyago n’ingabo zo mu Bugesera, zari zaratabaye Mibambwe–Mutabazi mu gitero yari yaragabye i Bunyabungo, agamije guhorera nyina Nyiramibambwe abashi batwikiye mu nzu igihe abanyoro bateye u Rwanda inzu y’ i Bwami igahungira i Rusozi h’i Bukavu.

Kugira ngo ahorere nyina Nyiramibambwe, Mutabazi amaze guhashya abanyoro, atera Murira –Muhoyo, atabawe na Nsoro II Sangano w’i Bugesera na Ntare I Rushatsi w ‘i Burundi. Murira-Muhoyo agwa ku rugamba.

Umugore we utwite ajyanwaho iminyago n’ ingabo z’i Bugesera. Nibwo ahabyariye Nsibura Nyebuga. Amaze gukura, abanyabungo baza kumwiba mu Bugesera baramwimika. Ubwo rero atera u Rwanda rumaze kugendererwa n’amahari, anagambiriye guhorera se Murira–Muhoyo.
Uko ndoli yahoreye se Ndahiro yica Nsibura
Igitero cyatsinze u Bunyabungo

Igitero cya mbere cya Ndoli yakigabye mu Buyabungo bwa Ntsibura Nyebuga (Bukavu y’ubu) wapfakaje u Rwanda ku ngoma ya Se Ndahiro Cyamatare .Intego ya Ruganzu yari iyo guhashya U Bunyabungo akabugusha ruhabo.Ahera ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma naryo ararinesha.Icyo gihe yica Nsibura Nyebunga umwami w’u Bunyabungo yihimura atyo.

Fidele Niyigaba



I. INZIRA YA RUKUNGUGU
-----------------------------------------

Reka tubagezeho zimwe mu nzira z'ubwiru nk'uko byagendaga hambere. iyi nzira ya Rukungugu yakorwagha mu gihe mu giuhugu habaga hateye amapfa.



01 Iyo Rukungugu yateye, Aba ari amapfa…
04 Akarumbya imyaka yose.
05 Bakaraguriza umurwa
06 Wa Mujyejuru cyangwa uwa Buhimba…
09 Hamara kwuzura
10 Umwami akahabyukuruka…
12 Bagahamagara Umwene-nyabirungu…
18 Akabaza ingoma…
20 Igatahira kwa-Cyilima…
29 Bagatuma Umutsobe
30 Mu Rutagara rwa Kigali.
31 Akajya kwenda umukore
Uzabazwamwo umutima wa yo…
37 Umwene-nyabirungu akaza
38 Agatera icyahi cyo mw’isembe…
41 Agasenga byose afatanije n’Umwami…
46 Bakazana ya mitima bakabuganiza…
48 Bati: iyi ni imitima
49 Umwami ahorana umutima…
75 Bagasenga ya ngoma
76 Bati: seka Mutara (cg Cyilima)
77 Dore ingoma ya we Mivumbi.
78 Iguhe guhabura imvura…
igwe mu Rwanda…
80 Dore igicuba cy’umurinzi
81 Dore umwana w’Umutsobe
82 Ugiye kubyutsa imvura
83 Tsinda amapfa.

84 Umutsobe agahagurukana igicuba
85 Kiri mwo wa mukore…
87 Akabyutsa Bwera-mvura
88 Akabyutsa Ndoha
89 Akabyutsa Nyabihe
90 Akabyutsa Zina
91 Akabyutsa Nyamvura
92 Akabyutsa Rurenga-mpiso.
93 Ukwo azibyutsa ati: mbyukije imvura.
94 Agahindura n’igicuba
95 Na bya byuhagiro…
98 Bigatekeshwa ku gisasiro i Bwami
99 N’uko imvura ikagwa…

1 commentaire: