Nyirarunyonga twumva wari uzi ko yari umusingakazi?
Umukecuru NYIRARUNYONGA yali umukungukazi yali akize ku myaka no ku matungo.
Yali afite abana abahungu bageze igihe cyo gushinga ingo asanga abagore babazana bazagabana umutungo we.Maze ashaka uburyo abahungu batakubaka ngo ingo zabo zikomere. bavuga ko yari umusingakazi akaba yari igishegabo nk' uko bimwemu bitekerezo bamuvugaho bibigaragaza.
Umuhungu we w’impfura asaba umukobwa MURORUNKWERE. Ubukwe burataha bakili abageni abahinzi bajya guhinga bajyana na NYIRARUNYONGA maze abwira umukazana we ati : ngiye kujyana n’abahinzi wowe usigare hano uteke nibaza ubagabulire ino umuntu ateka igishyimbo kimwe kibyara ibindi bikuzura inkono .Umukazana ati ndabyumvise afashe igishyimbo akinaze mu nkono yuzuzamo amazi aracanira umunsi wose amazi yajya gukama akongeramo ayandi .
Kera kabaye abahinzi barataha NYIRARUNYONGA arebye mu nkono asanga amazi aruzuye abwira abahinzi ati mukarabe mukazana abagabulire bagiye kurya asutse ngo agabure amazi yuzura inkoko zo kuliraho barumirwa bahamagara umugabo we nawe arumirwa bahita bamusenda asubira iwabo alira. Ageze yo ababwira uko byamugendekeye.
Imilyango iraterana yemeza ko inkwano zidasubirayo ahubwo basimbuza MURORUNKWERE murumuna we. Yali yumvise uko byagendekeye mukuru we agenda afite ubwenge baramuhetse no kwa NYIRARUNYONGA bageze mu marembo aza kumuramutsa ati uraho mukazana undi ati ndakomeye mawe. NYIRARUNYONGA ati yewe noneho harajwe! Umukazana ati:erega mawe ntihajwe hali hasanzwe!NYIRARUNYONGA ku mutima ati uyu turahangana.
Akora nka mbere amusigira igishyimbo kimwe mukazana nyirabukwe asohotse afata igiseke ajya mu mutiba ayora ibishyimbo byinshi afata n’ibihaza arateka abahinzi batashye arabagabulira nyirabukwe arumirwa.
Bukeye aramubwira ati mukazana jya kwahira ubwatsi bw’inyana zili mu biraro.Mukazana asohotse NYIRARUNYONGA ajya mu biraro by’inyana yica akanyana arakajyana akaryamisha ku rutara rwa mukazana aricecekera.
Mukazana azanye ubwatsi abona harabura inyana umutima uramukubita agiye mu nzu asanga agatumbi kayo ku rutara rwe acunga ku jisho nyirabukwe arayirukankana no ku rutara rwa nyirabukwe ayiryamisha ho aricecekera.
Inka zitangiye gukamwa bashaka inyana irabura NYIRARUNYONGA nibwo ateruye ati: mwarebeye kwa mukazana. Bagezeyo barayibura mukazana ati : mwarebeye se no kwa mabukwe basanga akanyana gapfuye kali ku rutara rwe. Barumirwa.
Induru ziravuga . Imilyango iraterana mukazana avuga yuko na mukuru we ali we wamwirukanishije ibya NYIRARUNYONGA biba biramenyekanye.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire