Ibitwerekeyeho

Umuco nyarwanda ni imwe mu nkingi ziranga abenegihugu . Ukaba ubumbatiye  ingeri nyinshi ziranga abenegihugu.  Aha twavuga nk'imigenzo, imihango, imyitwarire n' ibindi biri mu byo waheraho umenya ko abaturage aba n'aba bafite  icyo bahuriyeho.

Nyamara  uko ibihe bigenda bisimburana niko indi mico  usanga yivanga mu muco munyarwanda. Abato bakumva ko umuco wabo nta gaciro ufite ugasanga badukanye imigenzo mvamahanga  bo bita ko  igezweho.

Igitangaje bene iyo mico ntibabona abayiganye nka bene yo nyamara  buri muco ugira ibyiza wahereza iyindi. Mu guhitamo iyo mico mvantara ni byiza gusesengura ibyiza ushakamo n' ibibi usangamo kugirango hato  utazatakaza indangagaciro.

Twahisemo kungurana  ibitekerezo ku ngeri z' umuco wacu dusesengura amateka n' umuco wacu kugirango tumenye neza aho tuva n'aho tugana. Byose tuzajya tubinyuza kuri uru rubuga.Tubahaye ikaze kandi twiteguye kwakira ibitekerezo byanyu kuri aderesi  ikurikira :
nfidelis12@yahoo.fr 

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire