Ubuhanzi Nyarwanda

AMEZI Y’IKINYARWANDA


Reka mvuge amezi y’ikinyarwanda
Ari yo : Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo,
Ukuboza, Mutarama, Gashyantare,
Werurwe, Mata, Gicurasi,
Kamena, Nyakanga na Kanama
Atandukanye n’ay’ikirundi
Ari yo : Nzero, Ruhuhuma, Ntwarante,
Ndamukiza, Rusama, Ruheshi,
Mukakaro, Myandagaro, Nyakanga,
Gitugutu, Munyonyo na Kigarama.
Amateka adutekerereza ko
Umwami w’i Gisaka ari we Kimenyi Musaya
Umuzirankende w’ingeso n’inseko nziza
Iyo mfura tugira icyo dupfana
Ari we wayahishuriye umwami w’u Rwanda Ruganzu Bwimba
Uwo mukamwe nawe dufitanye isano
Dore ko uwanyonkeje akampeka nawe ari umwenebwimba
Mpereye kuri Nzeri
Ni yo yayaboneye izuba
Ni yo nkuru ikagira abuzukuru
Nta kundi kwezi kwayiboneye inzora
Ukwakira kwakira Ugushyingo
Ni ko kuyigwa mu ntege
Aya mezi uko ari atatu
Yabaye intare ahabwa intebe
Ni ho haza umuhindo amajuru agahinduka
Igitondo kigahinduka umuhondo
Imvura ikongeza imirindi
Amahindu akigira impindu
Imirundi y’inkuba igakubitana inkubito
Wabona imirabyo ukarabirana
Ukuboza kukaza
Abatayihishiye ngo bayishigishire bakabibazwa
Abakungu ku myaka mbere y’umuhindo ni ho bakungira.
Icyo gihe iyo kirangiye
Mutarama ikataza iteye intambwe
Intabire zikabibwamo amasaka
Abashonji bagashoka amashaza n’umushogoro
Ibishyimbo by’ikungira ryo mu Kwakira biba byeze
Izuba riracana inyota ikabica
Kuko urugaryi ruba rwisutse
Hakaba ari ho havuye wa mugani ngo
« Akadahera ni urwimo n’urugaryi »
Igihe ibirenge bishya Gashyantare ikaba irashyitse
Werurwe ikaba iraje
Ikaba ari yo ihingwamo injagasha
Mata ntitinda kuboneka
Inka zirarisha abana bagashisha
Amashashi akishima
Hadashize akanya Gicurasi ikagira iti ba
Abantu bagacokozwa bakanacunaguzwa n’ibicurane
Abagendesha ibirenge bisa
Urume rukabatera ibiremo by’ibimeme
Inzara z’amano rukazona zikononokera
Ariko abana bakinopfora inopfu, ibigori n’imisigati
Kuva muri Werurwe kugera muri Gicurasi ni ho bita itumba
Ijuru riratutumba
Amajoro akaba urujijo
Umwijima ukikuba ijana
Abajura bakaba akajagati
Amajeri akijujuta
Mu kwezi kwa Gicurasi
Igihugu cyose cyajyaga mu cyunamo
Kibuka ibyago byose cyasimbutse
Uwo muhango wahera iki rikitura aho
Kamena kamena imbwa agahanga
Ni yo izana imbeho y’impeshyi
Abantu bakava imyuna ibyatsi bikuma
Abungeri bakabura ibyo bakora bagakoronga
Bitamaze kabiri icyuka kibiza icyuya
Kigaturuka mu cyoko kigendana icyusa
Ikintu cyitwa icyatsi kikahagorerwa
Ibiryo na byo bikabura icyanga
Icyo cyokere kigakomeza no muri Nyakanga
Ibintu n’abantu bakikanga bagakangarana
Icyiza cy’ukwo kwezi
Ni uko abantu baba bavumba ntawe urwaye ifumba
Abana barunda ibinonko botsa runonko
Abandi bakura inanka
Inka zikarisha ibisigati
Ibisambu bigasoromwamo imboga, imbwija,n’ imbogeri
Amatongo atendera dodo n’inyabutongo
Ni naho hizihizwaga umunsi mukuru w’umuganura
Hakaba ibiganiro amagana bizira amaganya
Umuhererezi wayo mezi
Ugizwe n’ibice bibiri
Ari byo Tumba Nyakime na Tumba Kanama
Icyo gisare cy’umusore
Kanama kanamiye Nzeri
Iyo irakaye irakara ikaruka amakara.
Ni ho havuye wa mugani ngo
« Ahari ikiziba uhatega Kanama na Nyakanga ».

uyu muvugo wahimbwe na nyakwigendera Kimenyi Alexandre





Inkomoko y’ inanga Rwahama yacuranzwe na Rujindiri Bernard ayisubiyemo
Iyi ni inanga yakunze gukoreshwa n'abahanzi bo hamberre barimo  Rudakemwa







Iyi nanga yacuranzwe bwa mbere na Rudakemwa rwa Sakufi wo mu ngangurarugo ubwo Rwabugiri agabye igitero i Gikore cy’abarihira. Rudakemwa rwa Sakufi yahoze mu nagbo za Rwabugiri  akaba yarakundaga no kuba umugaba w’ ingabo mu bitero bimwe na bimwe.
Iha  i Gikore niho  bamubwiye  ko ataharara kuko banze gutanga amakoro arabihakana . birangiye abanyagikore bageze hakurya abanyarwanda bamaze kubanesha bahamagara  abanyarwanda bababwira. Kuva ubwo Rwabugiri ni bwo yiteguye  kubatera no kubarwanya.
aha 
Ubwo Rwabugiri yari ateyeyo nyuma yo kubwirwa ko abanyagikore bamugandiye bakanga kuyoboka Kanyonyomba wari warahahawe ngo ahatware nyuma yo kuhatsinda. Impamvu yatumye Rudakemwa ayihimba ni uko kanyonyomba yari yabujije Rwabugiri kurara I Gikore rwabugiri akanga akararaatewe. 

 Icyo gihe abababye intwari barimo Rutore watabaye agatuma rwabugiri agarura agatima, Mbwana, Nyiringango, na kanjogera wahagaze ku nkingi ya kanagazi igihe batewe kandi Rwabugiri yagize ubwoba akiyorosa bituma bagororerwa Inanga Rwahama itangira igira iti“ngurwo urwa shema rurabaye kandi rubaye nkiri hano…..

Niyigaba Fidele






4 commentaires:

  1. Twishimiye uru rubuga rutugezaho umuco wacu. Mukomereze

    RépondreSupprimer
  2. Ndabashimiye mwe nshuti mutugezaho ibyerekeye umuco wacu!
    ni byiza pe,iyo munabivuga kuri za radiyo zitandukanye,mba numva ntasinzira bitarangiye,mukwiriye ishimwe mwa ntore mwe!
    gusa utu dukosa dukeya tugaragara mu myandikire,muzagerageze kudukosora kandi mfite icyizere ko mubishoboye,birasaba kwitonda,mukongera mugasoma inkuru niba koko nta gakosa mu myandikire kajemo,ubundi mukabona kuyishyira ku rubuga.

    Murakoze murakarama!!

    RépondreSupprimer
  3. Nshuti wasuye iyi blog mbanje kugushimira k bw' iki gitekerezo. cyawe kucyubahiriza ni ngombwa kandi bizakorwa.

    RépondreSupprimer
  4. Ese mushobora kuzatugezaho amagambo y'iyi nanga RWAHAMA, ndetse n'inanga z'umucuranzikazi Mucuma wa Rwampembwe, zirimo URAMUTASHYE, INKURUNZIZA YABAYE,...?

    RépondreSupprimer