mardi 14 août 2012


Nyiranzana wo ku ndiza twumva yari muntu ki?

Nyiranzana uvugwa mu bitekerezo yadutse ku ngoma ya Mibambwe i Gisanura. Uyu mugore nyiranzana ngo yari umupfumukazi ukomeye cyane ku buryo ngo yategekaga inzige zikaza ndetse ngo akanazitegeka aho zigana ngo zangize imyaka y’umuntu yabaga yatumweho.

Ibitekerezo bivuga ko Nyiranzana yari afite ubushobozi bwo gutegeka umuvumba ugatuza ku buryo ngo yategekaga umuvumba wo mu masangano yayo ari hagati ya Burembo (ku Ndiza) n’ imisozi yerekeye mbilima ugatuza.

Ubwo Mibambwe Gisanura yari mu rugo rwe i Mbilima bamubwiye inkuru y’uwo mupfumukazi n’ubushobozi bwe, yiyemeza kumutumaho ngo bavugane anamugire umupfumukazi uzajya umuragurira.
Mibambwe yaramwiyegereje anamusezeranya kumuha igice cy’imisozi yo ku ruhande rw’uburasirazuba bwa Ndiza rwari rugizwe n’ imisozi ya Gitoki na Burembo. Abaturage b’aho mu Burembo nibo bavuyemo umutwe w’ ingabo zategekwaga n’ uwo mupfumukazi Nyiranzana.
Aho mu Burembo kandi niho dusanga ingabo zitwaga abarembo zari zaratoranyijwe ku buryo budakurikije inzira isanzwe ingabo zatoranywagamo mu Rwanda rwo hambere. Izo ngabo zitwaga abarembo ariko amateka avuga ko nta na rimwe zigeze zijya ku rugamba.
Nyuma nyiranzana ngo yaje gusanga imisozi yari yaragabiwe n’ umwami Mibambwe  Gisanura itamuhagije yiyongereraho uruhande rw’ uburengerazuba bwa Ndiza rwari rugizwe n’uturere twa Buyanza n’Ivunja. Umwami na we ngo yahise ahamwemerera kugirango imirimo ye yo kuragura ayikomeze.
Kubera ko akarere yakoreragamo kari kamaze kwaguka ngo ubushobozi bwatangiye kuba buke bituma umwami amuha umutware witwa Kabimbura ngo amufasha kuyobora. Uyu Kabimbura yakomeje kuyobora nyuma y’aho Nyiranzana amariye gupfa. Imirimo yakoraga yo kuragura ngo yasigaranywe na bamwe mu bagaragu be yayoboraga.

1 commentaire: