Inkomoko y'imbyino "Kabanyana k'Abakobwa "
Utorero ry'URUKEREREZA, rikomoka ku iteka rya perezida ryo kuwa kuwa 24 Werurwe 1974 hanyuma iteka rya Perezida wa Repubulika
No301/11 ryo ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya
Repubulika y’u Rwanda mu w’1974, ku igazeti ya 78 ryemeza ishyirwaho
ry’Itorero ry’Igihugu cy’u Rwanda. Muri yi mbyino kabanyana k'abakobwa urukerereza rwaririmbye bavugako nyina wa Muligo wa Mpetamacumu ariko isoko yayo ni iyi:
Musinga ajya gusaza, yatuye i Nyanza. Mukemba yajyaga yoherezayo amakoro ngo yabaga atwawe n’abagera ku bihumbi
bibiri, ashorejwe n’umuhungu we Nkunduwimye wavutse mu rwimo rwa
Musinga, ari na cyo iryo zina risobanura. Umunsi umwe Nkunduwimye
yageze i Gacuriro ajyanye amakoro i Nyanza kwa Musinga, abasigaye
inyuma berekeza mu Mutara bikoreye.
Abantu ba Muligo mwene Mpetamacumu
ya Karuranga babahukamo babamarira ku icumu, ni ko kwirahira bati:
“Nkwice Nkunduwimye mwene Mukemba.” Ibyo ngo bikaba byari ukugira ngo i
Bwami batange Mukemba n’abe bicwe, cyangwa banyagwe maze Muligo n’abe
bironkere ako karere. Ibi ngo Muligo yabitewe n’ ishyari yari
abafitiye.
Mukimba ariko ngo yari yaramenye ubwo bugambanyi rugikubita, ni
ko kuburira Nkunduwimye ngo nagera i Bwami ntazaveyo. Byaje kumenyekana
ko Nkunduwimye atihishe inyuma y’ubwo bugome bamurega, kuko yari yamaze
kugera i Gacuriro hakicwa abari inyuma ye, kandi bari abantu benshi
atabasha kugenzura bose.
Muligo wa
Mpetamacumu yaje guhamwa no kugoma, na we amenye ko bamushakisha arara agenda ijoro ryose
ahungira mu Buganda. Muri uko guhunga, nyina yaje gukomereka ananirwa
kugenda bamukurura akaboko bati: “Haguruka tugende Kabanyana
k’Abakobwa” (cyari igisingizo cye). Aha ni ho Urukerereza rwakomoye indirimbo yabo yitwa Kabanyana k’Abakobwa.
Urukerereza rwaserukiye igihugu mu mahanga inshuro nyinshi. benshi mu barubayemo baracyahari. Hibukwa cyane abari abahanga barimo Masokubona na bwanakweri bombi bitabye Imana. Turabategurira kuzaganira na bamwe mu babaye muri iri torero bakiriho.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire