vendredi 10 août 2012

Dusobanukirwe ibivugwa mu gitekerezo cya Ngoma ya Sacyega


Dusobanukirwe ibivugwa mu gitekerezo cya Ngoma ya Sacyega

Ngoma ya sacyega  bavuga ko yari umugaragu w’ I bwami Yaje guhura na Ngoma ya Gahoro w’ I Burundi barahanurirana. Ngoma ya gahoro yumvise ikintu kimuhamagarira inyuma y’ urugo ngo yewe ngoma ya Gahoro ngwino  umpe inka  itagangira  mu nda y’amaganga  ntigangire no mu murizo ntigangire no mu mukondo.

Nuko ngoma ya Gahoro arikora ngo agiye  guhanuza  mu Rwanda  ibyo  bimubayeho mu Rwanda  ageze mu nzira ahura na ngoma ya Sacyega  bararamukanya ati urajya he? Ati ndajya  i Rwanda uhanuza ku mugabo bambwiye witwa Ngoma ya Sacyega. Ngoma ya sacyega aramubaza ati” witwa nde wa mugabo we? Undi ati nitwa Ngoma ya gahoro. Ngoma ya Gahoro ati hogi tugende iwawe. Bageze mu rugo amutekerereza  ishyano yagushije. Undi ati Icecekere. Bagiye  kumva bumva  ikintu gihamagara ngo yewe Ngoma ya gahiro ngwino  umpe inka  itagangira  mu nda y’amaganga  ntigangire no mu murizo ntigangire no mu mukondo.

Ngoma ya Sacyega aramubwira ati usibe kuza nijoro na kumanywa maze uzaze nyiguhe. Nuko kikaza kigasanga  bukeye cyagaruka kigasanga bwije  kibura igihe cyazira  kiruhira gupfa.

Ngoma ya sacyega nawe abwira ngoma ya gahoro  uko yavuye ibwami ibintu bye byose  bikamwanga  n’umugore we akamwanga  n’imfizi ye  ikamwangaoma ya s

Mu gitekerezo cya Ngoma  ya Sacyega hagaragaramo  ibintu bibiri by’ ingenzi

1.      Kubwiriza umuntu bigamije gushakira hamwe  insinzi y’ ikibazo: aha Ngoma ya sacyega  yagiriye inama mugenzi we  ko icyo gisimba agisubiza  igihe kizazira. Ese iyo bitazakugenda  gutyo byari kugenda bite? Ese ngoma ya Gahoro  yajyanye na Ngoma ya Sacyega  azi uwo bajyanye?

2.      Ngoma ya Sacyega nawe yari afite ibibazo kubera ko yari yaravuye ibwami ibye byose bikamwanga. Ariko  nibura we yatekerereje  Ngoma ya gahoro  uko ibintu byamwanze amubwira insinzi kandi bigenda  uko byagenze abasha kugira  ituze n’amahoro.

3.      Mu gitekerezo cy’uburyo  Ngoma ya Sacyega  yakiranuye abagabo bapfaga  inyana y’umutavu. Akoresha uburyo bwo kumva  ibitekerezo byabo hanyuma abasha kubabwira ko  nta kimasa kibyara.

Ibyo byavugwa bite?

Muri iki gitekerezo byumvikana  ko habayemo icyo umuntu yakwita “ ubumenyi” uburyo bwo gushingira  ku byo wumvuse ugasobanura  uko  wumva ibintu. Bizwi cyane kuri Kimenyi Musaya wo mu gisaka. Mu mvugo yitwa “Yagosoreye  mu rucaca” iyi mvugo iteye ite tuyirebe Gato mu mwanya

Undi muntu uvugwa mu mateka ko yari afite  ubumenyi nk’ ubwoi twabonye  kuri ngoma ya sacyega ni Cyirima wa Mbere Rugwe

We bite?

Se yari yaratabaye bucengeri mu gisaka kubera ko yabuze utabarira ingoma nyuma y’aho nyirarume nkurukumbi yanze avuga  ko  yazanye amagara. Yari yihaditse  amatugunguru.  Mbere yo gutabara   bucengeri  yabaye mu ishyamba rya buganza y’epfo  ihana imbibe n’ igisaka cya cyera. Aha ni naho hari igiti bavuga  ko nyirarume wa Ruganzu ariwe nkurukumbi yasanze Ruganzu  yisubiyeho  nawe aramubwira ati  umusindi yarenze akarwa” iki cyigi cy’ umuguruka  nicyo bise umuguruka wa nkurukumbi kubera ayamagambo n’ uyu mubonano. Cyari ahitwa I nkungu  ya Munyaga ubu ni mu murenge wa  Munyaga.

Muri icyo gihe  Ruganzu yari mu ishyamba  nibwo  umugore we yabyaye  bihura n’uko  Ruganzu yari yishe  ingwe   aha umwiru Cyenge  urwo ruhu nk’ ingobyi maze umwana bamwita Rugwe

1 commentaire:

  1. The tittanium and the chocolate cajohns! - The Tittanium
    The tittanium chocolate cajohns! · 2. chocolate cajohns urban titanium metallic (brown) · 3. chocolate cajohns titanium flash mica (cajohn) · 4. chocolate cajohns (cajohn) titanium wallet · 5. chocolate is titanium a conductor cajohns (cajohn) · 6. chocolate cajohns (cajohn) nano titanium by babyliss pro

    RépondreSupprimer