mardi 26 juin 2012

Mukemba twumva mu mateka ni nde?
Mukemba ni mwene Nyombya murumuna wa Gasindikira, akaba mwene se wabo wa Kamaka. Nyombya se wa Mukemba yagiye gutura i Nyaruguru avuye kwa se agiye gutwara. Mukemba yari umuhungu umwe kuri nyina ariko afite abo bava inda imwe kwa se benshi. Mukemba kandi ngo yarerewe, kuko bavuga ko yareranywe na Rwabugili.

Akaba rero yarahageze ahunze guhorwa inzigo kuko ngo bene wabo ngo bari bishe umuntu akaba ari we wagombaga guhorwa kuko atagiraga kirengera. Nyina yamubyaye ari umuhungu umwe kandi ari muto. I Bwami rero hari mwene wabo akaba ari we yagiye ahungiyeho mbere y’uko areranwa na Rwabugili.

Rwabugili aho abereye Umwami yahagurukanye na Mukemba i Giseke na Nyagisenyi muri Nyaruguru, bajya kubaka urugo rw’i Gatsibo mu mwaka w’1863 nyuma y’umuganura wa cumi wa Rwabugili. Uwo mwaka kandi ni wo bavugamo itanga ry’umugabekazi Murorunkwere wari nyina wa Rwabugili. Yereye rero urupfu rwa nyina arongora Kanjogera.

Banavuga ko ari bwo Rwabugili yubatse i Gatsibo hari mu Mutara, Mukemba akaba ariho aguma kuko yahatuye. Twibutse ko umusozi wa Gatsibo watuweho n’Abami benshi uhereye kuri Gihanga, barimo Ruganzu, na Mazimpaka wari umwe mu bami batanu bimiye aho i Gatsibo bita Gatsibo k’imitoma imizirakumungwa (Imitoma yari ubwoko bw’ibiti by’imivumu, n’ubu iracyahari).

Gatsibo bituruka ku nshinga gutsibuka cyangwa keirukana, rikaba ryari izina ry’imitsindo yo gutsinda Abanyoro uhereye ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire