samedi 15 septembre 2012

ABAVUBYI NI BANTU KI ?



Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugusha imvura iyo yabaga yahagamye,no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu,rubanda bagahonga amasororo kugirango abavubyi bakunde bamanure imvura cyangwa se kugirango batume yohoka. 

Umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga Nk’inkokera , ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo ha mbere bavugwaga cyane ni Ndagano wo mu Bukunzi ho mu Kinyaga watanze mu w’1923, n’ab’ I Tumba mu Busigi hateganye n’Umusezero wa Kayenzi hakurya ya Rurinda. Abavubyi b’I Busigi bagiraga amazina y’icyubahiro.

Bakomoragahe  ubuhanga n’ ubuhangange butuma bubahwa?

Mu gitabo inganji kalinga  cyanditswe na Mgr Alex Kagame dusangamo ko  abavubyi bakomokagaga akenshi mu bahinza. Kugirango twumve neza abo aribo ni uko twabanza kumenya abahinza icyo ari cyo. Ibindi cfr Inganji Kalinga  P26
Mu bahinza habagamo  abatangaga uburumbuke aha hakaba ariho hashakirwa  inkomoko y’abavubyi kuko abami b’ imyaka babaga barimo abatanga inzira n.abavuma ibyonnyi.
Gusa nanone mu mateka y’abanyarwanda  bafataga umwami  nk ‘ umuvubyi mukuru ushobora kumanurira  imvura rubanda bagahinga bakeza. Ibyo uwashaka kubimenya  yabisanga mu gisigo  urugumye  urukanga umwami.
Mu myubahire  n’ imitekerereze y’abanyarwanda bo hambere  bemeraga ko igihugu  kitagira  umwami giteramo amapfa. Ndetse  imvura yabura ugasanga bijujuta  ngo uyu mwami aribwira  iki? Aha ariko ukaba wakwibaza niba koko umwami yari umuvubyi  mukuru  impamvu  yagombaga kujya kubanza guhanuza ngo ashake insinzi y’ amapfa.
Mu mateka y’ u Rwanda  umwami wimye hagatera  inzara  ni  Yuhi IV Gahindiro. Ayo mapfa yakurikiwe  n’ inzara   ya Rukungugu mu gihugu cyose. Kubera ko yari yararwaniye  ingoma bavuga ko Atari we  mwami imvura iguye Musare akura ubwatsi muri  iki gisigo avuga ko umwami ari we muvubyi mukuru.
Undi mwami mu bitekerez by’ abanyarwanda  ngo waba yaramanuye imvura  ni Ruganzu ubwo yari abundutse avuye I Karagwe. Icyo gihe ngo u Rwanda rwari rwaratewe n’ amapfa aje imvura  iragwa.
Uretse abavubyi abandi babangikanaga nabo  ni abavumyib’ ibyonnyi. Mu kingogo niho usanga abavubyi benshi aba bombi barubahanaga kandi  bakayobokana. Abavubyi baturaga ikora abavumyi  kugirango bazabavumire ibyonnyi abavumyi nabo bagatura amakoro  ngo bazabamanurire  imvura.

URUGERO RW’ABAVUMYI

Nko muri teritwari ya Nyanza
a.      ABAROZI
Abenshi muri bo ni abavantara baje bemeza musinga  ko  bafite  ibanga  ryo kuvuma  abantu cyangwa amatungo cyangwa  gutegeka imyuka mibi. Nk’ igihembo cy’ ibyo bakoze usangabaahabwa imisozi yo gutegeka cyangwa amashyo y’ inka. Abenshi usanga  baza I bwami  gucuruzayo imiti cyangwa uburozi. Ubu ntibikigaragara cyane.

b.     ABAPFUMU
Abapfumu ni abazi kuragura cyangwa se guhanura ibishobora kuzaba mu gihe kiri imbere. Usanga ari bo bashuka umwami Musinga . ntacyo  umwami ashobora gutegura cyangwa  gukora atabanje kuibaza abapfumu. Ni yo mpamvu usanga musinga akunda kwisubiraho ku magambo aba yavuze.

Usanga abapfumu bakomoka mu miryango ikennye  ariko kubera  ubuhanga bwabo no kubasha kwigarurira imitima ya benshi  bafite ijambo rikomeye I bwami kwa Musinga.  Bose banga abazungu ku buryo bukomeye kubera ko bahishura  ubutiriganya bwabo bakagaragaza ko ntacyo bashoboye ahubwo bashuka rubanda.

Akenshi  usanga aribo  baba bari kuisonga ry’ ubwicanyi no kwihorera biba byatanzweho uburenganzira n’umwami.  Usanga ari bo umwami abaza nib a runaka agomba kwicwa cyangwa gukira.
Urugero  ni nk’imiti abapfumu bateye kuiboma ya Ridahigwa  nyuma yo werekana ko aho hantu hatari hakwiye  guturwa n’ umwami. Hafi abatware bose baba bafitye abapfumu babo buri muntu. Ariko ntabudahangarwa cyangwa  ijambo rikomeye babga bafite  nk’abapfumu b’ I bwami.



Dore abapfumu b’ibanze ba Musinga:
·         Kabirigita  utuye  ku musozi wa Mulinga mu Mayaga
·         Karuganda …………………………………Rwasha
·         Serukamba………………………………….Rwahura
·         Sebigabiro……………………………………Nyirabwabwana

c.      ABAVUBYI
Abavubyi(bakunda kwita abashyara) nibo batanga imvura. Ni ngombwa kubavuga hano kuko bafite akamaro kanini muri rubanda. Ntakindi kibatunze kitari ukwishyuza impigu rubanda ruba rwarabahigiye. Ariko umwuga wabo usanga  unafite  ingaruka. Hari igihe imvura itinda kugwa ugasanga  rubanda rurabibasiye kuburyo hari n’abicwa bazira ko baba barishe imvura.

Abavubyi bazwi ubu ni Batege na Nyirahirwa[1]

BAMWE  MU BAPFUMU N’ABAROZI BIZEWE MURI IKI GIHE

KABIRIGITA  (umupfumu)

Ni umunyarwanda ukomoka mu bashingo (umuryango wangwa cyane n’abatutsi. Nta n’umwe wigeraga ashakamo umugeni cyangwa umugabo kuko bizana umuvumo n’ ibyago ku muryango no ku matungo. Nta n’uwabavuga mu gitondo  kubera ko batera  umwaku umunsi wose ntugire icyo ufata).

Kabirigita akomoka ku Mayaga. Se yitwa Nyaruramba yahoze ari umupfumu wa Kanjogera Nyirayuhi. Sekuru Ngagogoye yari umupfumu wa Yuhi Gahindiro na Mutara Rwogera.
Kabirigita ategeka umusozi wa Murinja mu Mayaga akaba ari na we mutware w’uwo musozi.
Musinga na Nyina baramwitabaza mu gihe hari ibibazo bikomeye bishishikaje ubutegetsi no kubijyanye n’icyemezo  kreba n’ ishyingurwa ry’amabanga y’ ibwami.  Mu 1927, I bwami babujije Kabirigita  gutura I Nyanza ariko nyuma yahoo aza gutura hafi y’ I bwami. Ni nawe ni we waraguye  ibijyanye  n’iboma rya Rudahigwa.

KAMPAYANA (umupfumu)

Akomoka mu bega akaba umuvandimwe wa Rwidegembya ni umusushefu mu Nduga no ku musozi wa Kibaga mu Bunyambiriri. Iyo umwami arambagiye Kampayana aramuherekeza n’ishyo ry’ inka kuko yaraguriye  umwami ko igihe ari mu rugendo nta yandi mata yanywa atari ay’ inka z’ibwami.

SERUKAMBA (umupfumu)

Akomoka mu muryango w’abaka(uyu muryango  uswi ku buriganya n’ impaka).
Ni umusushefu ku musozi wa Musange(igice cy’umusozi wa Nyabitare). Afatanyije na mwene se Rwanyagahutu yigeze gushaka kwigarurira ibintu bya shebuja Rwangampuhwe.
Yageze i bwami ahagejejwe no kuragura hashize hafi umwaka. Yahise yemerwa.
KARUGANDA (umupfumu)

Akomoka mu basinga. Yashyizweho na Musinga   ngo amubere umupfumu wa Rwigemaho (rwigemera) umuhungu wa Musinga.  Wapfuye afite  imyaka irindwi  mu 1927.  Karuganda ni  sushefu ku musozi wa Remera mu Marangara. No ku musozi wa Munyinya mu Kabagari. Karuganda yafatanyije na Kabirigita ku ndagu ku nzu z’iboma ya Rudahigwa.

SEBIGABIRO (Umupfumu)

Akomoka  mu Banyiginyani umuhungu wa Bandora wamenyekanye cyane mu Rwanda wapfuye mu 1928 aguye i Rubona na Kigali akaba n’umutware w’abakomoka  kuri Bandora.  Sebigabiro  ategeka umusozi wa Kirwa mu Ndiza  n’ umusozi wa Rugalika muri Rukoma.

RWAMATEMBARA(UMUPFUMU)
Akomoka mu bashingo ava inda imwe na Kabirigita agategeka Nyarurama

ABAROZI

Nta n’umwe uvugwa ku mugaragaro. Abavugwa cyane barimoo Nyirabwabwana na Kandanga ni bo bifashishwaga  mu guhuza musinga  n’abarozi bakiraga mu ngo zabo nijoro.
Abatutsi bose bazi abapfumu.  Mu gushaka insinzi abapfumu bavamu iboma rya Musinga bakajya  impaka basuzuma  ibisubizo bikwiye n’ibidakwiye. Igisubizo cyajyanwaga kwa musinga na nyina na Kabirigita.

Iryo raguza riba mu ibanga  rikomeye. Amazina yabo twayamenye tuyahishuriwe na Rudahigwa. Aba bapfumu babaga batemerewe kurenga  imisozi bategeka batabiherewe uburenganzira na rezida cyangwa  intumwa ye.


twandikire kuri nfidelis12@yahoo.fr  
 
Fidele N.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire