mercredi 28 novembre 2012

Amateka ya zimwe muri za sheferi



  
 Sheferi  y’ u Mutara igizwe  n’ umukenke bituma ako karere karakunze kororerwamo cyane. U mutara wahoze ari igice cya Ndorwa-Mpororo-Nkole kugeza aho u rwanda ruwigaruriye hagati mu kinyejana cya 18. Nta mateka azwi cyane ku gihe cy’ ingoma y’abashambo bomu Ndorwa-Nkole bahategekaga.

Abaturage bari bahatuye  bari mu moko atandukanye arimo abagezera n’abazigaba bakoraga ubuhinzi hamwe n’abashambo,abashingo n’abahinda bakoraga ubworozi. Uzanga imibanire ishingiye ku butegetsi yari itandukanye n’ahandi. Abahinzi bategekwaga  n’abatware bo mu boko bwabo bagatanga amakoro i bwami. Aborozi wasangaga akazi kabo ari ukurarira gusa. Wasangaga ishingiro ry’ imiryango rishingiye  no ku moko aroi na ryo shinhiro ry’  ubutegetsi.

Umusozi wa Gatsibo mu Mutara w’epfo hafite amateka. Ni ho  hari inzu aye mbere aye Gihanga cyahanze ingoma nyiginya . umwami Ruhanzu II Ndoli yahamaze iminsi mike avuye I Karagwe. Ni ho yimikiwe animikanwa n’ umugabekazi mutsindirano Nyirarumaga. Umwami Yuhi III Mazimpaka ahunga abavandimwe be  ni ho yahungiye anahashingira  umuwte w’ ingabo zo kurengera ingoma ye.

Kigeli III Ndabarasa wigaruriye umutara  anahashinga urugerero  rwo ku mupaka.  Umutara wagabanijwemo ibikingi bigabanwa n’abari bagize ingabo zari ku rugeroro ziganjemo abo mu mitwe y’Abatanguha, intaganzwa n’Ababito.

Mu gihe cya Yuhi IV gahindiro n’umuhungu we Mutara Rwogera hashyizwe imitwe y’ ingabo Abashakamba, Abashumba n’ Uruyange. Hari hasanzwe kandi umutwe w’ ingabo waremwe na Ndabarinze. Uwo mutwe wari ufite imisozi mu mutara na ndorwa y’uburasirazuba.


 Ahagana  hagati mu kinyejana cya 19 nzigiye wo mu Bashambo yagizwe umutware w’imisozi yo mu Mutara w’uburasirazuba.  Umuhungu we Rwatangabo yagizwe umutware w’ urugo rw’ umwami i Gatsibo. Ahagana mu 1880 umwami Kigeli IV Rwabugili  yubatse inzu i Gatsibo yayicumbikagamo agabye ibitero mu Nkole. Ako karere karere kari kagizwe n’ imisozi ikurikira amajyepfo y’Umutara, igice cy’Ubuyaga, n’ imisozi imwe ya Ndorwa.

Dore  uko batware bahategetse bagiye basimburanwa ku ngo,a ya rwabigiri : kanyaulinja wa  Rugira umusyete yaje kuvanwaho anatangwa na Rwabugiri, Rwanuma yakurikiyeho ariko aza kuvanwaho asimburwa na  Rumenerangabo umunyiginya w’umwaya  wavanweho anicwa na Rwabugili ; Rwatangabo rwa Nzigiye, umushambo
 Dore uko umutara wategetswe hashingiye  ku bice  byo mu majyaruguru n’amajyepfo byagabanyijwe  ku gihe cy’ ingoma ya Musinga
Mu majyaruguru : Rwamwaga, umwungura, 1905-1908 ; Rutaha, umuhungu wa Rwamwaga, 1908-1912. Mu majyepfo  Mpetamacumu, wa Karuranga, umwega, 1905-1912 ; Murigo, wa Mpetamacumu ; Rukarakamba, wa Rusekampunzi, umugesera, wanyazwe mu 1929 ;asimburwa na  Gervais Lyumugabe, umuvandimwe we.

3°- Ndorwa

    Igice  cya Ndorwa  cyari muri teritwari  ya Byumba ni agace kahoze gategekwa n’ umwami wa Ankole.  Ako gace kahinduriwe inkiko inshuro nyinshi.  Iryo hindagurika ry’ inkiko ryaterwaga hanini n’ intambara hagati y’ u Rwanda na Ankole kimwe n’itegeko ry’abakoloniryabaye mu 1910.

Ndorwa yigeze kwegekwa kuri Rukiga yomekwa ku Buyaga. Ibitekerezo  byo hambere biviga  ko aka karere karanzwe n’ amateka atandukanye bimwe mu bitekerezo bitangirira  ko ku ngoma ya ruganzu II Ndoli. Ngo ni we waba yaratangije ibitero mu Ndorwa y’ uburasirazuba ahagana mu mpera z’ ikinyejana cya 16.

Ni we wa mbere  wagabye igitero mu Ndorwa y’amajyaruguru y’uburasirazuba. Mu binjyejana bibiri byakurikiye abami ba Cyirima II Rujugira n’ umuhungu we Kigeli III Ndabarasa  bihatiye kwigarurira intara zo mu majyepfo aye Ndorwa y’ ubwami bwa Nkole. Ntibabashije kuzifata zose kuko bafashe igice cyazo.
Ibitero byakomeje kugabwa kugeza ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugili  aho yatsinze umwami wa Ankole  ahagana mu 1892. Ni nyuma y’ iyo nsinzi ndorwa  yegetswe ku rwanda burundu. Ibitero byagabwe na Rwabugili  mu ndorwa ya Nkole byabaye ahagana  haati ya 1877, 1889,1892.

Muri  iki gihe havugwa  ubutwari bwa Mararasekuru wa Nturo wayoboye ibitero ku ngoma ya Yuhi Gahindiro. Yahawe  sheferi ya  Ndorwa ya Byumba n’ umwami Gahindiro. Na Ndorwa ya Uganda kuri  ubu.

Nyuma Nturo ya Nyirimigabo we ubwe yagizwe umugaba  w’ ingabo mu gitero cyagabwe mu Ndorwa mu 1892. Mu 1910 igice cya Ndorwa-Nkole cyambuwe u rwanda nyuma  y’amasezerano y’ igabana yakozwe n’abakoroni. Niho habaye igitero  cya nyuma cvyagabwe na Musinga mu 1911.


Cyari igitero cyari kigamije guhashya Muserekande Nyiragahumuza wari umugore wa Rwabugili. Ngabo za musinga zari ziyobowe na Nturo. Imirwano yabereye mu Rutobo muri Uganda y’ ubu.

Ingabo za Nturo zatsinze urugamba Nturo azana Nyiragahumuza acungirwa i Bwami. Mu gihe cyo gushyirahi imipaka Ndorwa yari ifite sheferi zikurikira :


1/  Ndorwa y’Uburengerazuba yayoborwaga na Rukeratabaro
2/ Ndorwayo hagati, yategekwaga na  Rutayashwaga,
3/ Ndorwa y’uburasirazuba na Katabarwa
4/ Le Ndorwa-y’uburasirazuba yategekwaga na Gahizi.

   Mu ntangiriro za 1935 ivugurura cy’ uutegetsi ryagabanyije izo sheferi  ziba eshatu, Ndorwa I, II, III . mu 1939 ndorwa  yagabanyijwemo ibice bine :
1..  Ndorwa y’Uburengerazuba yayoborwaga na Rukeratabaro
2/ Ndorwayo hagati, yategekwaga na  Rutayashwaga,
3/ Ndorwa y’uburasirazuba na Katabarwa
4/ Le Ndorwa-y’uburasirazuba yategekwaga na Gahizi.


Dore  urutonde rw’abatware batwaye Ndorwa :


1/ Ndorwa- y’uburengerazuba: Vuningoma, wa Nyarwaya-Karuretwa,  umunyiginya, wayoboye ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro apfa mu 1840; Lyamugema, wa Rudakemwa, ukomoka kwa Yuhi I Musindi; Muyenziwa Muzigura, umunyiginya; Rukeratabaro, rwa Lyamugema, umunyiginya; Théodore Mureganshuro wa Ruhararamanzi, umushambo, watwaye kuva 1935 ; Pierre Mungarurire, wa Mureganshuro, watwaye kuva mu  1952.

2/  Ndorwa yo Hagati : Biganda, fils de Rwamuhungu, umuskete.

3/ Ndorwa-Est : Kamari, wa Nkangabishe, umwega-umwakagara ; Muyangowa Kamali ; Nyirimpeta, wa Muyango; Kamangu, ka Muyango;  Murindwa, wa Kamangu ; Rukubita, umuvandimwe wa Mulindwa ; Kanyabinja, umwuzukuru wa Muyango ; Nyagashi, mubyara Kanyabinja ; Kagonyeraka Nyagashi ; Chrysostome Katabarwa, wa Kagonyera. Mu 1952 sheferi ye yometswe ku ndorwa  yuburengerazuba  itegekwa na shefu Pierre Mungarurire.

4/ Ndorwa-y’uburasirazuba : Marara ya Munana, umunyiginya, watwaye kuva  1850 ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro ; Nyirimigabo, wa Marara; Paul Nturo, Nyirimigabot ; Déogratias Rwamurinda, wa Nturo wavanyweho mu  1929 ; Déogratias Gahitsiwa Rwakageyo, umusinga.  kuva 1929, iyo sheferi yometswe ku Mutara.

Dushimiye Bernardin Muzungu dukesha ibi byose


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire